in

Umusore yagaragaje uburezi bwe nyuma yo kuribwa 100,000 n’ikiryabarezi

Nkuko izina ryacyo ribivuga, ikiryabarezi kirya nubundi umurezi ndetse bigahumira ku mirari nibyo uhita ukora nyuma yo kuribwa.

Mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore uherutse kwiyahura kubera ko ikiryabarezi cyamuriye Frw 100,000 yari yagurishije igare kugira ngo arebe niba cyamwungukira.

Uyu musore yari atuye ahitwa Kibari hafi ya za Ngondore.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru bati : “ Umusore wari utuye Kibangu yagurishije igare ibihumbi Frw 100 yose ayashora mu kiryabarezi kirayarya, ageze mu rugo ahita yimanika mu mugozi arapfa.”

Ikibazo ni uko ibyamubayeho bisa n’ibitarahaye abandi isomo kuko hari abatinyuka gushikuza abahisi n’abagenzi amasakoshi cyangwa telefoni kuira ngo bazigurishe babone ayo kujyana mu kiryabarezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba witwa Ngezehumuremyi Théoneste yabwiye TV1ko abaribwa n’ibi biryabarezi baba babyishyiriye.

Ngo bibuka ko gukina n’ikiryabarezi ari nko gukina n’umujura ari uko kibariye kikabumutsa.

Ati : “Icyo tubasaba ni uko ujya gukina ikiryabarezi agomba gutekereza neza mbere y’uko abijyamo, ingaruka zivuyemo akazakira, kuko uwakinnye akagira icyo abona ataha yishimye naho uwariwe ajye yihangana.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rwahumije umusaza w’imyaka 91 ndetse n’inkumi y’imyaka 22 barishakanira

Abantu bumiwe babonye umwarimukazi wo muri Kaminuza ucuruza ibijumba