in

NdababayeNdababaye

Umusore w’umunyarwanda wavutse atagira amaguru abaho ubuzima budasanzwe.

Njye na we dushobora kujya aho dushaka ,dushobora kubyina ,cyangwa kwiruka kuko dufite amaguru, ariko se uyu musore we abayeho ate?ese twebwe bantu dufite amaguru tubasha gukoresha iyi mpano twahawe neza?

Yitwa Niyonzima Donathe utuye mu karere ka Rutsiro wavutse atagira amaguru ,abayeho ubuzima budasanzwe. Uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko yisanze nta maguru afite gusa avuga ko ababyeyi bamukunda cyane ndetse ko abasha kujya ku ishuri akoresheje amaboko.Nubwo uyu musore adafite amaguru abasha kwirukanka akoresheje amaboko akagera mu birometero byinshi nta kibazo.Niyonzima wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko afite inzozi zo kuzaba igihangange mu gusiganwa ku maguru(amaboko, athletic) n’umukino w’amaboko bakina bicaye (sitting Volleyball).Uyu musore iyo aragendesha amaboko mu muhanda usanga benshi bamurangariye batunguwe nuburyo yihuta akagera aho abantu bafite amaguru benshi bashobora kunanirwa kugera.

Niyonzima avuga ko agorwa no kubona ibikoresho by’ishuri, ndetse asaba ko uwamubonera inkunga yamufasha akazagera kunzozi ubwo azaba asoje amashuri ye. Kumufasha_0791126504

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburanga bw’umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Gabiro Guitar(AMAFOTO)

Musore, umukobwa nakubaza ibi bintu uzamenye ko yagupfiriye uhite ugira icyo ukora byihuse.