in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Musore, umukobwa nakubaza ibi bintu uzamenye ko yagupfiriye uhite ugira icyo ukora byihuse.

Ni byinshi umusore yagenderaho akavumbura ko inkumi runaka imukunda kandi yifuza ko babana, kuko nabo bakunda kandi bakerekana amarangamutima. Muri byo, twahisemo kugaruka ku byakorohera buri wese. Uti ese ibyo ni ibihe? Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bibazo 5 umukobwa yakubaza ukamenya ko agukunda, kandi agukenye mu buzima bwe mbese yifuza ko wamubera umugabo.

N’ubwo abakobwa badatinyuka ngo babivuge barakunda! Nakubaza ibi bibazo uzamenye ko yakwihebeye ushake icyo wakora umutabare:

1.Umukobwa uzakubaza kenshi ku muryango wawe, uko bameze, akakubaza niba byashoboka guhura nabo mbese ukabona ari kubigiraho inshuti rimwe na rimwe, akakubaza amakuru y’abo yabashije guhura nabo akubwira ko abakumbuye cyangwa se wenda akanabasura, uzamenye ko agukunda. Icyo gihe uzabona kenshi akubaza n’amakuru y’inshuti zawe ndetse anazigaragarize urukundo, azereke ko akwiyumvamo bamwe mubo mu muryango yisanzuraho atinyuke ababwire ko agukunda.

2.Umukobwa uzakubaza kenshi ko uri mu rukundo cyangwa se nta mukunzi ufite, kandi abizi ko wenda wamubwiye ko nta mukunzi ufite aba agukunda, yifuza kumenya uko amahirwe ye angana. Hari ubwo abikubaza ari gukina, ariko buriya aba akomeje.

3.Na none umukobwa uzakubaza kenshi uko wiriwe, uko akazi kagenze, mbese buri gihe akifuza kumenya umunsi wawe, burya aba agukunda akabigaragaza mu marenga!

4. Inkumi igukunda na none izakubaza kenshi niba uyiyumvamo, biherekezwe n’ibimenyetso byinshi bikwereka ko wayitwaye uruhu n’uruhande.

5.Inkumi izakubaza niba warongora umukobwa umeze nkawe, ni uko buriya aba ashaka kumenya amahirwe afite mu buzima bwawe. Akenshi umukobwa atangira kukwiyumvamo nyuma yo kukugiraho amakuru, yaba mabi cyangwa se meza. Nakubaza ati “Ese ko ukunda ibi kandi njyewe bikaba bimeze gutya ubwo wankunda? Byanga bikunda aba agukunda yifuza kumenya amahirwe ye uko angana.

Abakobwa kwerekana urukundo akenshi bifashisha ibimenyetso biherekejwe n’amarangamutima ndetse n’ibibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ntakirutimana Gilbert
Ntakirutimana Gilbert
2 years ago

Yego di ese burya , ngo ese nge unyangira iki kutankunda nkaband I??

Umusore w’umunyarwanda wavutse atagira amaguru abaho ubuzima budasanzwe.

Live match: Rwanda 🇷🇼 vs Uganda 🇺🇬