in

Umusore w’imyaka 20 yishe umukunzi we wiga muri kaminuza ajyana ibice bye mu bapfumu

Umusore muto wo muri Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo kwica uwari umukunzi we wigaga muri Kaminuza maze yiba ibice by’umubiri we abijyana ku migenzo gakondo n’ubupfumu.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mukobwa witwa Jennifer Anthony wo muri kaminuza ya Jos byatangajwe ko yabuze iminsi mike mbere yuko umwaka wa 2021 urangira. Umurambo we waje kuboneka muri hoteri i Jos kuri bonane aho ibice byumubiri we harimo n’amaso byari byakuweho.

 

Ku wa gatatu, Komiseri wa Polisi muri Leta, Bartholomew Onyeka, yatangaje ko hafashwe umuntu ukekwaho kuba yarishe umunyeshuri wiga muri kaminuza y’i Jos.

Onyeka yavuze ko uyu musore witwa Oko yafatiwe muri Leta ya Benue abifashijwemo na se, Joseph Oko, umwarimu muri kaminuza ya Jos.

Yakomeje agira ati: “Urukurikirane rw’ubwicanyi buteye ubwoba bwa Miss Jennifer Anthony, umunyeshuri wo muri kaminuza ya Jos, umurambo we wavumbuwe kuya 01/01/2022 mu nzu y’abashyitsi ya Domus Pacis, Jos n’umugabo witwa Moses Oko, ufite imyaka 20 , ukekwaho kuba umukunzi we wahunze nyuma yo gukora icyaha “.

Bivugwa ko uyu musore yishe umukunzi we amukuramo imyanya imwe yumubiri ngo azayikoreshe mu migenzo gakondo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

i Kigali habereye impanuka iteye ubwoba y’’imodoka yarenze umuhanda (amafoto)

Ibyo imbwa yakoreye uruhinja rwa nyirayo biteye agahinda