in

Umusore wibasiye Miss Colombe yashyizwe kumurongo.

Nyuma y’aho umusore yibasiye Miss Akiwacu Colombe wari umaze kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (master’s), uyu musore yakosowe n’abandi ubwo yahamyaga ko kwiga cyane kwa Colombe bizatuma abura umugabo.

Uyu musore  wiyita Kigeri Musinga wanyujije aya magambo kuri Twitter, kuri we yavugaga ko umusore akwiye gushaka umugore wize amashuri makeya ko Miss Colombe azabura umugabo nakomeza kwiga amashuri menshi.Abakoresha urubuga rwa Twitter bahise bamusamira hejuru maze bamwibutsa ko iyo na we aba yarize amashuri menshi atari kuba afite imyumvire nk’iyi ikiri hasi.

Kuri ubu Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, yabonye impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza [Master’s degree] mu Isesenguramakuru [Data Analysis] yakuye muri Ecole de l’Intelligence Artificielle yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kakubayeho! Niba ukoresha urubuga rwa Google.

ED SHEERAN KU MWANYA WA MBERE W’ABATUNZE AGATUBUTSE MU BYAMAMARE !