in

Kakubayeho! Niba ukoresha urubuga rwa Google.

Urubuga rwa Google ni rumwe mu zikoreshwa n’abantu benshi kandi b’ingeri zose. Bamwe barukoresha mu bikorwa by’ubushakashatsi n’ibigendanye n’amasomo, urugero nk’abanyeshuri, Abandi bakarukoresha bashaka ibisubizo by’ubuzima bibaza n’ibindi bitandukanye.

Urubuga rwa Google rwahindutse igikoresho cyiza cyidufasha kumenya no gusobanukirwa ibintu byinshi twibaza n’ibyo dufiteho amakuru make. Gusa nanone byagaragaye ko iyo rukoreshejwe kenshi bigira ingaruka mbi.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Texas bwerekanye ko abantu bakoresha urubuga rwa Google bashaka amakuru n’ibisubizo by’ibibazo bibaza, bituma bagirira ikizere uru rubuga bakumva ko ibyo bahabonye byose ari ukuri ndetse nabo ubwabo bikabaremamo ikizere no gutinyuka gusubiza ibibazo kabone n’ubwo baba batakoresheje uru rubuga.

Abakoze ubu bushakashatsi bafashe itsinda ry’abantu bamwe babemerera gusubiza ibibazo babajijwe bifashishije ishakiro rya Google abandi babategeka gusubiza ibibazo bakoresheje ubwonko bwabo gusa ntarindi shakiro bakoresheje.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko abakoresheje urubuga rwa Google batanze ibisubizo byinshi kurusha abakoresheje umutwe wabo.

Gusa nyuma babasubirishijemo, basubiza ibibazo batifashishije Google ndetse bimwe mu bisubizo basubije bari babyibagiwe kuko batakoresheje ubwonko bwabo, nyamara abatarakoresheje Google bibukaga neza ibisubizo byabo kuko byabavuye mu mitwe yabo.

Aba bashakashatsi bavuga ko uko dukoresha uru rubuga cyane dushakisha ibibazo twibaza n’ibyo tudasobanukiwe, bituma tudakoresha ubwonko bwacu dutekereza kuburyo gutekereza ikintu udafite murandasi ngo ujye mu ishakiro rya Google usanga kuri bamwe bidashoboka.

Ikindi kibazo abashakashatsi babonye ni uko abantu bakoresha Google cyane bakunda kwitiranya niba ibyo bazi barabikuye kuri uru rubuga cyangwa ari ibibitse mu mitwe yabo.

Ibi bituma habaho guhuzagurika buri gihe iyo babajijwe ikibazo, bibaza niba igisubizo cy’ikibazo babajijwe baragisomye kuri Google cyangwa baragisomye nko mu gitabo runaka, bikarangira bahuzagurika gusa.

Gukoresha urubuga rwa Google cyane aba bashakashatsi bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku banyeshuri kuko bashobora kwibwira ko bazi byose ko atari ngombwa kujya mu ishuri ngo bige kandi ibyo bibaza babibona kuri Google.

Izindi ngaruka bahuye nazo ni abantu bibonaho ibimenyetso by’indwara runaka bakihutira gushakisha kuri Google bikaba byatuma biheba ko barwaye izo ndwara kandi nyamara ari bazima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wawe nakwereka ibi bimenyetso uzamenye ko yakurambiwe ntabikubwire, uhite umukatira byihuse.

Umusore wibasiye Miss Colombe yashyizwe kumurongo.