in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umusinzi yafashije abandi kumushaka.

Uyu mugabo w’Umunya-Turukiya witwa Beyhan Mutlu yaburiwe irengero nyuma y’uko anyoye ka manyinya kakamuganza, kakamwerecyeza mu ishyamba riherereye mu Ntara ya Bursa.

Muri iryo shyamba yahamaze amajoro bituma iwabo bagira impungenge ari bwo batangiye gutangaza ko umuntu wabo yaburiwe irengero basaba inzego kubafasha kumushaka.

Mutlu w’imyaka 50, ubwo ka manyinya kari kamaze kumurekura ariho yigendagendera, yahuye n’abantu bariho bamushaka yanga kubatererana na we abiyungaho ngo bashakishe uwo muntu wabuze icyakora we ntiyari azi uwabuze.

Nyuma y’amasaha bari gushaka batangiye guhamagara izina rye, maze ati “Ndi hano.”

Umwe mu bariho bamushakisha yamushyize ku ruhande kugira ngo abimubwire neza.

Bivugwa ko yababwiye ati : “Nyabuneka ntimumpane bikomeye. Data wenyine aranyica.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live: Ikiganiro n’Ubuyobozi bwa FERWAFA

Mukuru wa Juno Kizigenza aje avuna| Ashyize hanze ibyo Juno Kizigenza yakoze iwabo| Nawe afite impano zitangaje