in

Umusifuzi Sikazwe akoze amabara arangiza umukino iminota itarangiye, Tunisia yanga kugaruka mu kibuga

Umusizi ukomoka muri Zambia Janny Sikazwe akoze amabara arangiza umukino iminota yagenwe n’amategeko itari yarangira.

Uyu musifuzi yari umusifuzi wo hagati yafashe icyemezo cyo kurangiza umukino wahuzaga Mali na Tunisia muri CAN 2022 iminota itarangiye.

Uyu musifuzi umenyereweho guteza urujijo mu byemezo akunze gufata mu kibuga, yongeye gutungura abantu ubwo yasozaga umukino ku munota wa 89 n’amasegonda 51.

Ku munota wa 85 nibwo yari yasifuye ko umukino urangiye, gusa bagenzi be baje kumubwira ko iminota itari yarangira, yahise afata umupira awuha ikipe y’igihugu ya Mali kandi asifura ko umukino urangiye ari Tunisia yariwufite.

Bitewe n’uko mu gikombe cya Afurika uyu mwaka hari gukoreshwa ikoranabuhanga rya ‘VAR’ byari byitezweho ko uyu musifuzi ari buze kongeraho iminota kubera iyo bata bari kureba kuri VAR gusa ariko ntago iyo minota yayongereyeho.

Janny Sikazwe akimara gusifura ko umukino urangiye abakinnyi ba tunisia bamwegereye ngo bamubaze uko bigenze, gusa abashinzwe umutekano bahise bamusohora bamurinze.

Akanama gashinzwe imikino y’igikombe cy’Afurika kari kanzuye ko umukino ukomeza bagakina amasegonda yari asigaye bakongeraho n’iminota 4, Mali irabyemera igaruka mu kibuga gusa Tunisia yo yanze kugaruka mu kibuga, hanzurwa ko umukino urangiye nk’uko Sikazwe yawurangije.

Uyu mukino Sikazwe yawurangije Mali iri imbere n’igitego kimwe ku busa cyantsinzwe na Ibrahima Kone kuri penariti.

Janny Sikazwe akomoka muri Zambia afite imyaka 43, amaze gusifura igikombe cya Afurika inshuro 5, ndetse yanitabiriye igikombe cy’isi muri 2018.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze : Imbogo ebyiri zarwanye kugeza zihasize ubuzima

Menya buri Transfer yose imaze kuba kuva Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere ryafungurwa I Burayi