in

Umusaza yivuganye umugore babanaga ajya kwirega kuri polisi

Kuwa mbere tariki 13 Werurwe 2023 nibwo umusaza w’imyaka 71 utuye mu mujyi wa Brooklyn , ku nzu iherereye Linder Blvd , hafi y’umuhanda wa E. 43rd  mu burasirazuba bwa Flatbush yishe ateye ibyuma mu mugongo umugore w’imyaka 58 babanaga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Daily News ivuga ko ngo ubwo uyu musaza yari amaze gutera ibyuma mu mugongo uyu mugore yahise yijyana kuri sitasiyo ya polisi akajya kwirega , polisi koko yagera mu rugo rwe hagana saa cyenda n’iminota 45 igasanga koko umugore yashizemo umwuka aryamye ku gitanda.

Icyakora iki kinyamakuru kikavuga ko polisi itigeze ishyira hanze imyirondoro yanyakwigendera ,mu gihe uyu musaza we yahise atabwa muri yombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese ahise aca impaka gute? Hamenyekanye abakinnyi 2 ba Rayon Sports banga ikintu ubuyobozi nabwo ntibugire icyo burenzaho kandi atari abayobozi muri iyi kipe

Bwanyuma na nyuma Titi Brown agiye kuburana