in

NDASETSENDASETSE

Umusaza w’imyaka 60 yaryamanye n’abakobwa babiri ijoro ryose birangira apfuye

Umusaza wahoze akorera iposita muri Nigeria ariko aba yari mu kiruhuko cy’izabukuru yasanzwe yitabye Imana nyuma yo kurarana n’inkumi ebyiri ijoro ryose.

Ibi byabereye muri Leta ya Ikwa Ibom aho aba bakobwa bahise batabwa muri yombi kugirango hakorwe iperereza ku rupfu rw’uyu musaza.Umwe mu baturage batuye muri kariya gace yabwiye itangazamakuru ko uriya musaza ashobora kuba yitabye Imana kubera umunaniro yagize nyuma yo gusambana n’abakobwa ijoro ryose nyuma yo kubizeza ko azabarangira akazi mu iposita.

Uyu muturage yavuze ko basanze umurambo w’uyu musaza hanze y’inyubako ye mu masaa cyenda za mu gitondo.Aba bakobwa bagitabwa muri yombi batangaje ko nyakwigendera yageze mu gicuku arasohoka ajya hanze gufata akayaga ndetse ko batazi icyaba cyamwishe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye ingaruka zikomeye ziba ku muntu urya umunyu mubisi

Ibitaramo by’abanyarwanda bigiye kubera i burundi bikomeje guteza sakwe