in

Umuriro uzaka i Nyarugenge: APR Fc mu ibanga rikomeye cyane igiye kumanura abakinnyi b’inkorokoro muri Africa

Nyuma y’uko ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe cya shampiyona, bigatuma aba ariyo izahagararira u Rwanda muri Caf Champions Leagues, byatumye itangira kujya ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Ku ikubitiro, ikipe ya APR Fc, iri mu biganiro na rutahizamu Moussa Kante wari usanzwe ukinira ikipe ya As Dakar Sacré coeur yo muri Senegal.

Undi mukinnyi APR FC yamaze kumvikana nawe,  ni rutahizamu ukomoka muri Liberia, witwa Jackson Christophe ukinira Liberian International Shipping & Corporate Registry FC (LISCR FC) y’iwabo. Ni nayo yegukanye igikombe cya shampiyona.

Na nanone kandi APR Fc yumvikanye n’umukinnyi wo hagati mu kibuga w’imyaka 27 witwa Adepoju Adebare Babatunde ukomoka muri Nigeria, yakiniraga NYASSA Big Bullets yo muri Malawi, akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona ya Malawi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagande ba Murera amakipe bazayamara! Rutahizamu Orit yamaze kugera i Nyarugenge agiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports – AMAFOTO

Ni irihe jambo rihora risomwa nabi? (Igisubizo)