in

Umuraperi P Diddy yavugishije abatari bake kubera Jennifer Lopez.

Umuraperi w’Umunyamerika Sean Love Combs wamenyekanye nka Puff Daddy cyangwa se P. Diddy yarangamiwe n’itangazamakuru ritandukanye ku isi yose biturutse ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ahahise he mu rukundo na Jennifer Lopez.

Jennifer Lopez na P Diddy bakundanye igihe kitari gito.

Aba bombi bakundanye hagati ya 1999 na 2001. Icyatumye abantu benshi bibaza kuri P Diddy kubera ifoto yashyize kuri Instagram ari kumwe na Jennifer Lopez, ni uko yabikoze mu gihe bivugwa ko Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye kunga ubumwe nyuma y’imyaka 17 batandukanye.

Kuva yashyira iyi foto kuri Instagram abantu benshi bifashishije imbuga zitandukanye zirimo Twitter na Instagram, bavuga byinshi kuri iyi foto.

Ubwo yayishyiraga kuri Instagram hari benshi batanze ibitekerezo bamubwira ko akwiriye kongera gusubirana na Jennifer.

Umwe yanditse ati “Urabeho Ben.” Undi ati “Genda ufate umukobwa we muvandimwe, ni uwawe.”

Ntabwo ari ubwa mbere uyu muraperi akora ibijya gusa n’ibi kuko no mu 2019 ubwo Jennifer yakundanaga na Alex Rodriguez, yigeze kujya ahatangirwa ibitekerezo kuri imwe mu mafoto ya Jennifer yandika agira ati “Mana yanjye.”

Icyo gihe abafana bamushinje kugaragaza kwifuza uyu mugore, mu gihe Alex Rodriguez we yamusubije ko ari umunyamugisha kuba afite umukunzi nk’uwo mugore. Jennifer nyuma yavuze ko Diddy yasabye imbabazi Alex kubera iki gitekerezo yatanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi:Imwe mu mico itangaje y’abasore ikurura cyane inkumi.

Mc yavuye mu bukwe igitaraganya agikubita amaso umugeni.