in

Ubushakashatsi:Imwe mu mico itangaje y’abasore ikurura cyane inkumi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibintu/imyitwarire y’abasore ikunze gukurura cyane abakobwa.Ibi rero ni bimwe mu bintu bikurura cyane abakobwa iyo babibonye ku basore:

1.Abasore bakunda umuziki

Abakobwa bakunda abagabo bazi ibijyanye n’umuziki byaba kuririmba cyangwa se gucuranga. Ubushakashatsi bwagaragajwe n’Ikinyamakuru kitwa Psychology of Music bwerekanye ko umukobwa bimworohera guha nimero ye ya telefoni umuhungu ucuranga gitari kurenza undi usanzwe.

2.Abasore basetsa

Abasore basekeje cyangwa basetsa (funny men) usanga abakobwa baba babarwanira. Nk’uko byagaragajwe na Kaminuza ya Stanford, ngo abakobwa benshi berekanye ko bashimishwa no gukundana n’abahungu basetsa

3.Abasore b’ibigango

Abagabo bafite ibigango, ibituza binini, bafite amaboko n’uburyo bugaragaza ko bubakitse barakundwa cyane. Ubushakashatsi bwakozwe na UCLA (University of California, Los Angeles), bwagaragaje ko iyo umusore adafite ibigango usanga abakobwa batamushidukira cyane nk’uko bihambira ku musore ugaragaza ko ateye kigabo koko.

4.Abasore bagira ubuntu

Ubushakashatsi bwakoze na Kaminuza ya Cornell yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko abagore hafi ya bose bakunda umugabo ugira ubuntu , mbese wita kandi agakemura ibibazo by’abandi. Umugabo urekura ikiganza cye agatanga usanga aba nka rukuruzi ituma abakobwa bamukunda kuko abagore banga umuntu ugira ubugugu n’iyo bo baba babugira.

5.Abasore b’intyoza

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abakobwa benshi usanga bikundira abasore bashabutse b’inganirizi aho gukunda ba bahungu bavuga make cyangwa bahora bacecetse.

6.Umusore ukunda abana

Ubushakashatsi bwakozwe mu Bufaransa bwagaragaje ko abagabo cyangwa abasore bakunda abana bato usanga abakobwa babakunda cyane kurenza abatabitaho. Impamvu abakobwa bakunda aba basore ngo ni uko baba bumva uwo muntu naba umugabo azamenya kwita ku bana be akabatetesha akanabaganiriza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali:Inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Umuraperi P Diddy yavugishije abatari bake kubera Jennifer Lopez.