in

Umunyezamu wa Bugesera FC yaraye arira! Abakinnyi bemerewe agatubutse! Ibyavuzwe mu ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi.

Nyuma y’uyu mukino, umuzamu wa Bugesera yavuze ko ngo yaraye arira kubera ibihuha byamuvuzweho ko ngo hari amafaranga yaba yafashe ngo yitsindishe.

Gahigi President wa Bugesera yemereye buri mukinnyi ibihumbi 150Rwf kubera guzezerera Rayon Sports. Ndetse kandi yemereye abakinnyi ko nibaramuka batwaye igikombe cy’Amahoro, amafaranga yose bazayagabana.

Yongeyeho ko ikipe ifite ubushobozi bwo gisokera igihugu mu mikino nyafurika, ati” Twe dufite ubushobozi bwo gusohokera igihugu.”

Bugesera FC izahura hagati ya Police FC na Gasogi United zigiye gukizwa na penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana yakinze ukuboko! Benshi bafashwe n’amarangamutima bashima Imana nyuma yo kubona uburyo imidoka Dogiteri Nsabi na Bijiyobija bari barimo yabaye -Ifoto

Kimisagara! Abaturage babyutse basanga umugabo utaramenyekana ari mu giti yapfuye – AMAFOTO