in

Umunyarwenya Eric Omondi arashaka umunyarwandakazi agira umugore||bakobwa ntimucikwe.

Umunyarwenya Eric Omondi wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko yifuza kurongora umunyarwandakazi. Mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: “Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi”

Akomeza mu rurimi rw’icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda agira ati “ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n’umugore mwiza w’umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n’u Rwanda).”

Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba umugore mwiza wa ‘Eric Omondi’, ‘umugore wa mbere wa Afurika’ (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto Mama Cyangwe yashyize hanze yatumye umufana yifuza kuzamugira umugeni

Ibyo The Ben yakoze mu bukwe bwa Miss Grace Bahati byatumye benshi bamwibazaho