in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umunyarwandakazi umaze imyaka 30 angana nk’umwana muto||Ubuzima bwe ni amayobera.

Uwamurera Beatrice ni umunyarwandakazi ubayeho mu buzima bw’amayobera ,aho bivugwa ko ashobora kuba arengeje imyaka 30 ariko akaba agaragara nk’umwana muto cyane.

Uyu Beatrice yavutse nk’abandi, ariko mu gihe cyo gukura ntiyigeze akura ngo abe muremure.Avuga ko ababyeyi be bitabye Imana kera bamusiga akiri muto.Uyu ntiyigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri, ntazi gusoma ,kwandika no kubara.Avuga ko mu buzima bwe ntahandi hantu yigeze ajya uretse mu cyaro yavukiyemo akagikuriramo.

Beatrice iyo abajijwe imyaka afite avuga ko atayizi ndetse atazi umwaka yavutsemo, yewe aho yavukiye naho ntazi uko hitwa .Abamuzi ariko bavuga ko akuze kuko bamuzi kuva kera bagahamya ko arengeje imyaka 30 y’amavuko nubwo wagiango ni umwana w’imyaka 10.

Nubwo Beatrice atakandagiye mu ishuri ariko avuga ko afite impano yo kuboha uduseke, ndetse ko mu cyumweru kimwe aba yujuje agaseke aho kamwe akagurisha idorali rimwe (1000rwf ).Avuga ko uwamuha amahirwe akajya kubyiga byumwuga byamufasha.

Beatrice afite ikibazo cy’ubuhumekero kuko iyo atambutse gato atangira kwahagira , akabura umwuka akaba ari yo mpamvu bimusaba guhora yibereye ahantu hamwe gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben na Diamond Platnumz bashyize abakunzi babo mu rujijo.

Umusore w’imyaka 34 ntazibagirwa na rimwe ibimubayeho nyuma yo kurongora umucekuru none akaba yitabye Imana bari mu kwa Buki..