in

Umunyarwanda ukina mw’ikipe ya Manchester united akomeje guca impaka

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam akomeje kwitwara neza aho yaraye afashije ikipe ye kunganya na Tottenham.

Hari mu mukino wa shampiyona y’abatarengeje imyaka 21 aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Emeran Noam umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 13.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mundle ku munota wa 16 mbere y’uko John atsindira Tottenham igitego cya kabiri ku munota wa 53 maze Hugill aza kwishyurira Manchester United ku munota wa 58.

Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aisha yashyize hanze ifoto yambaye umwenda ufite pasura igera hejuru igaragaraza amatako ye arenzaho ijambo ryagarutsweho n’abagiye mu muganda

Mason Greewood yafashe imyanzuro ikakaye nyuma y’uko Manchester United ikomeje kwinangira kumugarura mu bandi