in

Mason Greewood yafashe imyanzuro ikakaye nyuma y’uko Manchester United ikomeje kwinangira kumugarura mu bandi

Greenwood wafatwaga nk'umwe muri ba rutahizamu batanga ikizere

Mason Greewood ni umwogereza byanditswe ko ari unukinnyi wa Manchester United , ariko amezi abaye 15 adakina.
Greenwood washinjijwe ibyaha byo gufata kungufu no gukubita umukunzi we. Muri Gashyantare uyu mwaka yararekuwe ariko Manchester United ivuga ko izikorera iperereza ryayo kugira ngo agarurwe mu ikipe.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo The Sun, Daily Star na The Mirror byanditse ko Greenwood yafashe umwanzuro wo kutazongera gukinira Manchester United ukundi kuko abona ko yamwimye umwanya.

Inshuti ya hafi y’uyu mukinnyi iganira na The Sun yagize iti”Green Wood yumva ko yarangizanyije na Manchester United, aba yibereye mu rugo akora imyitozo ariko arababaye cyane.

Greenwood wafatwaga nk’umwe muri ba rutahizamu batanga ikizere

Arashaka gusubira gukina umupira w’amaguru ariko afite ikibazo kitoroshye ariko niwe wenyine ushaka kugikoraho”.

Yiyemeje ko agomba gukina umupira w’amaguru ariko ntabwo ajya atekereza kuba yakongera gukina muri Manchester United ukundi”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda ukina mw’ikipe ya Manchester united akomeje guca impaka

Bruce Melodie na Element beretswe urukundo na televiziyo iri mu zikomeye ku mugabane