in

Umunyarwanda uhanzwe amaso na benshi ukinira ku mugabane w’iburayi yatwaye igihembo gikomeye

Umunyarwanda uhanzwe amaso na benshi ukinira ku mugabane w’iburayi yatwaye igihembo gikomeye

Mike Trésor Ndayishimiye w’imyaka 23 yatowe nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Bubiligi mu mwaka w’imikino 2022/23.

Mike Trésor Ndayishimiye ukinira ikipe ya Genk ikina icyiciro cya mbere mu Bubiligi, niwe waraye yegukanye igihembo cya Ebony Shoe, gihabwa umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Bubiligi ariko ukomoka muri Afurika.

Iki gihembo cyatanzwe mu ijoro ryatambutse aho Mike Trésor Ndayishimiye yari ahanganye n’abakinnyi barimo Joseph Paintsil ukomoka muri Ghana El Khannouss ukomoka muri  Morocco, Victor Boniface na Gift Orban bose bakomoka muri Nigeria.

Mike Trésor Ndayishimiye yegukanye iki gihembo ngarukamwaka, nyuma yo gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Shampiyona y’u Bubiligi, utanze imipira ivamo ibitego,  igera kuri 23, ndetse akaba yaratsinze n’ibitego bigera ku munani.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibanga ni siporo: Farida Kajara imiterere ye myiza ayikomora muri siporo ahoramo – VIDEWO

Nta bumuntu bukibaho pe: Ababyaza barashinjwa kugurisha ibice by’imibiri y’impinja