in

Umunyamakuru w’imikino Rugaju Reagan yakuye abantu mu rujijo nyuma yo kwibasirwa bikomeye

Umunyamakuru w’imikino Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ yatangaje ko hari abantu bamwiyitiriye ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye bityo ko nta muntu ugomba kwizera abaharabika izina rye.

Ku munsi w’ejo nibwo ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye hacicikanye ubutumwa bw’umuntu wiyitiriye Rugaju Reagan ku rubuga rwa Instagram.

Ubwo butumwa bwarimo amagambo akomeye ku buryo benshi bari batangiye kunenga uyu munyamakuru bavuga ko ibyo yatangaje ari ubujiji bukomeye.

Mu kiganiro Rugaju Reagan yahaye Yegob yamaganiye kure ibyatangajwe avuga ko ari umuntu wamwiyitiriye akaba ari guharabika izina rye.

Yagize ati “Kuva ejo nakomeje kubona ubutumwa butandukanye abantu bambwira ko hari umuntu wanditse ubutumwa buteye inkeke watubwira niba ari wowe cyangwa atari wowe, nagira ngo mbamenyeshe ko iyo Konti ya Instagram atari iyanjye ntabwo nitwa Reagan Rugaju ahubwo nitwa Rugaju Reagan abankurikira ni ibihumbi 60 n’abantu 700, izindi zose si izanjye”.

“Kuri Twitter naho hari undi wanyiyitiriye uwo nawe si njye kuko nkoresha amazina ya Rugaju official ntanubwo nari natangira kugira icyo ntangaza, nabonye no kuri Facebook hari uwanyiyitiriye uwo muntu amaze kugira abamukurikira barenga ibihumbi 15 uwo si njyewe, abakoresha bacu barabizi amakonti dukoresha barayazi, imyaka mfite, Ikigo nkorera, uko ntekereza mfite uko ntanga ibitekerezo byanjye ntabwo nakoresha amagambo mabi afite uburemere kuriya ntanga ibitekerezo, mfite ibitekerezo mfite uko nabitanga bitari kuriya”.

Rugaju Reagan ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu gisata cy’imikino, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio 1 na Radio Rwanda abarizwaho ubu.

Ubutumwa bw’umuntu wiyitiriye Rugaju Reagan ku rubuga rwa Instagram

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“FERWAFA turasaba imbabazi.” Muhire Henry Umunyamabanga muri FERWAFA

u Rwanda rwasubiye inyuma mu kugira abakobwa neza, dore top 10 muri Africa