in

“FERWAFA turasaba imbabazi.” Muhire Henry Umunyamabanga muri FERWAFA

Muhire Henry Umunyamabanga muri FERWAFA yasabye abanyarwanda Bose imbabazi kubera kutitwara neza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabakina imbere mu gihugu iheruka gukurwamo na Ethiopia.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na TV 1 yavuzeko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatengushye abanyarwanda ari nayo mpamvu bemera gusaba imbabaza abanyarwanda bose.

Yagize Ati” Turasaba abanyarwanda bose imbabazi kubera kutitwara neza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka gukurwamo na Ethiopia.”

Yakomeje avuga ko hari ikintu bigiye kuri iyi kipe ya Ethiopia kandi kigomba kubafasha.

Yagize Ati” Ikipe ya Ethiopia ifite abakinnyi ikoresha muri CAN ndetse no muri CHAN kandi bose ntibahinduka. Hari ikintu iyi kipe twayigiyeho. Twebwe turatsindwa tukabyakira vuba kugirango tubashe guteganya ibigiye gukurikiraho. Muri CHAN twavuyemo ariko muri CAN turacyari mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika, dufite intego ntakuka yo kujya muri CAN.”

“Hari imikono dusigaje yo murugo, byibura iyi mikino yo murugo turashaka kuyikoramo ibishoboka byose kugirango ariya marira twabone abanyarwanda barira kubera CHAN, ariya marira ahinduka ibitwenge, tukarebako twongera kwishima.”

Uyu muyobozi yasoje ashimira igihugu cya Marocco bafitanye imikoranire myiza anatangaza ko u Rwanda rugiye gukorera umwiherero muri iki gihugu, bakanakinirayo umukino wa gishuti n’ikipe ya Guinea Equatorial.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Imiterere y’umuzunguzayi yatumye abagabo bacika ururondogoro

Umunyamakuru w’imikino Rugaju Reagan yakuye abantu mu rujijo nyuma yo kwibasirwa bikomeye