in

Umunyamakuru w’imikino mu Rwanda yagizwe umutoza mukuru wa APR

Peter Kamasa yagizwe umutoza wa APR WVC, aho yasinye amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa.

Kamasa yerekeje mu Ikipe y’Ingabo nyuma y’amezi atatu gusa yari amaze mu ikipe nshya muri Volleyball y’u Rwanda ya East Africa University Rwanda, yatoje mu mikino y’Akarere ka Gatanu yabereye i Kigali.

Uyu mutoza azungirizwa na Cyuzuzo Yvette wari usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, umutoza wongerera imbaraga abakinnyi yabaye Rwamahungu Richard, mu gihe Uwimana Gisèle ariwe muganga w’ikipe.

Kamasa usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri The NewTimes yatangiye gukina Volleyball mu 2001 ubwo yigaga mu mashuri abanza.

Yakomereje muri Gahini Secondary School, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC y’i Burundi, Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR VC.

Nk’umutoza Kamasa yatoje Rwanda Revenue Authority, Group Scolaire de Butare, REG VC nk’umutoza wungirije, RwandSAir VC, ESSA Nyarugunga, Kirehe VC na East Africa University Rwanda yaherukagamo.

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi ntabwo bari bamuzi: Umukinnyi umwe rukumbi ukinira ikipe yo mu ntara hano mu Rwanda niwe wenyine uzakina imikino y’igikombe cya Afurika mu bakinnyi bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda -AMAFOTO

I Matimba mu mujyi wa Kigali, indaya zahengereye Camera za Polisi zapfuye ubundi zishora mu bikorwa biteje inkeke