in

Umunyamakuru wa youtube yahaye imodoka umukozi wa resitora (AMASHUSHO)

Umwe mu banyamakuru ba mbere bakurikirwa cyane ku rubuga rwa youtube wari uherutse kuvuza abarwayi b’amaso 1000, yahaye imodoka umukozi wa resitora wari umwakiriye muri resitora yari yasohokeyemo.

Amazina ye nyakuri yitwa Jimmy Donaldson ,ariko abenshi bamuzi ku izina rya Mr Beast ,kuwa mbere w’iki cyumweru yashyize ku rubuga  rwa tiktok ye amashusho y’amasegonda  42 ari guha umukozi wa resitora imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Sedan ,nyuma yuko umukozi yari amubwiye ko umukiriya yakiriye akamuha ishimwe rinini ,yari amuhaye amafaranga 50 y’amadolari ya America (54,911 Frw).

Uyu mukozi wa resitora wabanje kugorwa no kumva ko ,koko imodoka ayihawe , yavuze ko yari amaze igihe ajya gukora ateze imodoka bisanzwe ,ku buryo n’umunsi uyu munyamakuru yamuhereyeho imodoka habuze gato ngo akererwe mu kazi bitewe nuko imodoka yari yahamagaye ngo imutware yari yatinze kumugeraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi batahamagawe mu mavubi bahaye ubutumwa bagenzi babo bagiye kwesurana na Bénin

Mvuyekure Da Baby, Amafoto ya kera ya Ange Da Baby yatumye ku mazina ye bongeraho izina rya Mvuyekure kubera uburyo yagaragaragamo icyo gihe(AMAFOTO)