Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe y’igihugu Amavubi yesurane na Bénin kuri Kigali Pelé Stadium, abasore basanzwe bakinira Amavubi gusa batagize amahirwe yo guhamagarwa, bahaye ubutumwa abagiye gukina.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo abakinnyi batandukanye nka Haruna Niyonzima, Yannick Mukunzi na Kimenyi Yves bifurije amahirwe masa bagenzi babo bagiye guhatana.
Ndetse kandi na Hakim Sahabo nawe wagize uruhare mu mukino ubanza wahuje Amavubi na Bénin, nawe yahaye ubutumwa bagenzi be ababwira ko bafite gukomera bakarwanira inshaka u Rwanda.
Mugerageze gukosora uburyo bw’imyandikire ntibavuga “inshaka” bavuga “ishyaka”