in

Umunyamakuru wa RBA Iradukunda Michelle yahawe imirimo mishya.

Umunyamakuru Michèle Iradukunda umaze kubaka izina mu bakunzi b’imyidagaduro, yagizwe Umuyobozi wa Magic FM Ishami rya Radiyo y’u Rwanda ryibanda cyane ku bijyanye n’imyidagaduro.

Amakuru avuga ko Michèle Iradukunda amaze icyumweru ahawe inshingano zo kuyobora Magic FM, umwanya agiyeho asimbuye Uwera Jean Maurice wari umaze imyaka itatu ayobora iyi radiyo.

Uwera Jean Maurice wari umaranye imyaka itatu izi nshingano, ntabwo yigeze ava muri RBA, yagiye mu gice cy’amakuru.

Michèle Iradukunda amenyerewe cyane mu biganiro nka ‘Samedi détente’ gica kuri Radiyo y’u Rwanda, ‘Waramutse Rwanda’ na ‘Ishya’ biri mu bigezweho kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamuziki bagize Itsinda rya Morgan Heritage barasaba kuba Abanyarwanda

Umugabo yapfuye bitunguranye arimo gutera akabariro.