in

Umugabo yapfuye bitunguranye arimo gutera akabariro.

Kuva kuwa kane, abapolisi b’i Nairobi barimo gukora iperereza ku mugabo w’imyaka 44 wapfuye aryamanye n’umukunzi we i Kayole mu mujyi wa Nairobi. Bivugwa ko nyakwigendera witwa Frederick Mwilu yakoze imibonano mpuzabitsina igihe kirekire birangira umwuka umushizemo.

Nk’uko ikinyamakuru Nairobinews kibitangaza, raporo y’urupfu rutunguranye ry’uyu mugabo yagiye ahagaragara mu ma saa 11:00 z’amanwa tariki 28 Gicuransi 2021. Umugore Miriam Wangare Githuka w’imyaka 36 y’amavuko yari mu nzu yakodeshaga iherereye mu gace ka Soweto-Nyando ubwo umukunzi we Frederick Kyalo Mwilu yamusuraga bakagakora imibonano mpuzabitsina.

Raporo ikomeza ivuga ko igihe bari mu gikorwa cy’ubusambanyi umugore Miriam yumvikanye asakuza cyane atabaza avuga ko umuntu apfuye, umushoferi wa Taxi ni we watabaye ahita ageza kwa muganga Frederick ariko biba iby’ubusa basanga yapfuye rugikubita.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa RBA Iradukunda Michelle yahawe imirimo mishya.

Nyuma yo kuva muri Stade ba bageni batahiwe ubukwe na Cecile Kayirebwa basezeranye imbere y’Imana