in

Umunyamakuru Taifa Bruno yashimagije ubuyobozi bwa Rayon Sports avuga umwanya izarangirizaho shampiyona

Umunyamakuru w’imikino Kalisa Taifa Bruno yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports izasoza shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iri ku mwanya wa gatatu.

Uyu munyamakuru wahoze kuri Radio Fine FM, yemeje ko APR FC ariyo aha amahirwe menshi yo kuzatwara igikombe cya shampiyona igakurikirwa na Kiyovu Sports nk’uko byagenze mu mwaka ushize w’imikino.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, Taifa Bruno yavuze ko ikipe ya Rayon Sports isigaye iyobowe neza ariko kuba yatwara igikombe bikaba byayigora.

Yagize ati “Perezida wa Rayon Sports atangiye kujya yitwara neza ashobora kuzafasha ikipe kuba iya gatatu, ikipe ya mbere mpa amahirwe ni APR FC, iya kabiri ni Kiyovu Sports, iya kane ni AS Kigali, iya gatanu ni Police FC “.

Kalisa Bruno Taifa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, City Radio, Radio 10 na Fine FM, aheruka kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa areba ababyeyi bose bari bafite impungenge ku mafaranga y’ishuri

Umunyamakuru Yago yatunguwe n’umukozi w’Imana weretswe Satani amusaba (video)