Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe, amafaranga y’ishuri ntagomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ku biga mu mashuri yisumbuye biga bataha, umusanzu basabwa gutanga ntugomba kurenga 19500 Frw.
Ibi byatangajwe mu kiganiro iyi Minisiteri iri kugirana n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022.