in

Umunyamakuru Frederick yarushinze n’umukunzi we (AMAFOTO)

Umunyamakuru Frederick Byumvuhore wamenyekanye mu binyamakuru birimo na the New Times yarushinganye n’umukunzi we ,Nelly Mukashyaka.

Byumvuhore Frederick yamenyekanye mu itangazamakuru ryandika mu rurimi rw’Icyongereza. Yandikiye ibitangazamakuru bitandukanye birimo The New Times, The Kaminuza Star, Gospel Time – Ikinyamakuru cya Gikristo abereye Umwanditsi Mukuru.

Kuri ubu Frederick ntakiri ingaragu kuko yamaze kwambikana impeta na Nelly nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana.Kuwa Kane tariki 28/10/2021 ni two aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu Murenge wa Remera, hanyuma kuwa Gatanu tariki 29/10/2021 bakora imihango yo gusaba no gukwa banasezerana imbere y’Imana mu mihango yabereye i Remera mu Giporoso mu mujyi wa Kigali kuri Nazarene Church.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cano 10 za mbere za YouTube zo mu Rwanda zinjiza agatubutse n’ayo zinjiza

Inkuru ibabaje ku mukinnyi “Migi” wakiniye ikipe yigihugu Amavubi