in

Umunyamabanga wa FERWAFA yemeje igihugu gikomeye kizakina n’Amavubi umukino wa gicuti

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) riri mu biganiro na Sudani kugira ngo ikipe z’ibihugu byombi zikine umukino wa gicuti ushobora kubera mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda imaze igihe kinini idakina na Sudani kuko amakipe yombi aheruka gukina mu 2017. Icyo gihe mu mukino wa gicuti, Amavubi yatsinze Sudani ibitego 2-1.

Icyo gihe ikipe y’u Rwanda yari iri mu mikino yo kwitegura urugendo rugana mu gihugu cya Uganda gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018, yari kubera muri i Nairobi muri Kenya.

Kuri ubu Ikipe y’u Rwanda yongeye gushaka umukino wa gicuti kugira ngo itangire kwitegura imikino yo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika izakina na Bénin mu kwezi kwa Werurwe 2023.

Umunyamabanga mukuru muri Ferwafa, Muhire Henry yemeje ko hari ibiganiro hagati y’u Rwanda na Sudani, gusa avuga ko bitararangira.

Ati “Yego ibiganiro birahari hagati y’igihugu cya Sudan, kandi turateganya kubibamenyesha mu gihe byarangiye. Mu gihe ibiganiro byagenda neza, umukino twazawakira mu kwezi gutaha mu gihe tuzaha turi mu karuhuko ka Fifa.”

Ikipe y’u Rwanda na Sudan bimaze gukina imikino itatu kuva cyatandukana na Sudani y’Epfo. Muri iyo mikino u Rwanda rwatsinze ibiri, Sudani itsinda umukino umwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 100 yaciye agahigo ku isi ibyo abandi bavuga ko bidashiboka we yarabikoze

Umukobwa waburaga iminsi itatu ngo arongorwe yahagaritse ubukwe kubera impamvu isekeje