in

Umuntu wa 3 ku isi yakize indwara twese dutinya

Umugabo w’imyaka 53  wavuriwe mu bitaro bya Duesseldorf mu gihugu cy’Ubudage yabaye umuntu wa 3 ku isi ukize Virus itera Sida nyuma yo kumupima mu maraso ye bagasanga atagifite ubwo bwandu .

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ibi byabaye nyuma yaho ahinduriwe  umusokoro watanzwe n’umugira neza mu mwaka wa 2013 ,nyuma akaza gutangira gufata n’imiti igabanya ubukana bwa Virus kuburyo yahise icika intege zo gukomeza gukwirakwira mu maraso.

Mu mwaka wa 2019 nibwo byemejwe ko uyu mugabo atagifite HIV mu maraso ye , cyakora bishyirwaho akadomo neza ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023 nyuma y’ubushakshatsi bwari bwakoze .

Uyu mugabo abaye umuntu wa gatatu ku isi ukize SIDA yari yasanganywe mu mwaka wa 2008 ,nyuma y’umunyamerica Timothy Ray Brown  wabaye umuntu wa mbere wayikize mu mwaka wa 2009 , nyuma Umwongereza ,ufite inkomoko mu gihugu cya Venezuela Adam Castillejo aba uwa kabiri wakize Sida.

Umuntu wa gatatu ku isi yakize indwara ya sida
Umuntu wa gatatu ku isi yakize indwara ya sida

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto utabona ahandi: Amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze umunsi wa 2 wa ‘Tour Du Rwanda’ 

“Buriya rero nge nasengeye umugabo nyiri muto” Ange Stella avuze ibanga yakoresheje mu gushinga urugo