in

Umukobwa yaburiwe irengero imyaka 11 yose,nyuma bamusanga ari mu munyenga w’urukundo n’umusore baturanye.

Sajitha, yavuye mu rugo ijoro rimwe muri Gashyantare 2010, ahita yisangira umusore baturanye witwa Rahman, bahise babana mu ibanga rikomeye, kuko yagiye atavuze ababyeyi batanze amatangazo hose n’abapolisi bamushakishije hasi hejuru mu gihugu hose ariko biba iby’ubusa bageze aho barabireka.

Uyu mukobwa yabuse afite imyaka 18, waburiwe irengero mu mudugudu wa Ayalur muri Palakkad, mu myaka 11 ishize basanze atuye muri metero 500 uvuye mu rugo rw’ababyeyi be, amara imyaka 11 mu cyumba ari kumwe n’umugabo yakundaga byahebuje. Ikindi gitangaje ni uko uyu musore yari akiba mu nzu y’ababyeyi be babana mu nzu, nabo iyo myaka yose ntibamenye ko umusore wabo afite umukobwa mu cyumba cye.

Sajitha, umuryango we wari warahebye ibyiringiro byo kuzongera kumubona, yavumbuwe nyuma y’uko Alinchuvattil Rahman, ubu ufite imyaka 34, yafashe icyemezo cyo kwimuka kwa nyina bakajya gutura mu wundi mudugudu ni bwo abantu guhise babimenya.

Umukozi wa sitasiyo ya Polisi ya Nenmara, Deepa Kumar, yatangaje ko Sajitha na Rahman bagumanye umubano wabo kuko bari mu madini atandukanye kandi ko batinyaga ko hasubira inyuma mu rukundo rwabo. Ati: “Inkuru yabo isa n’aho idasanzwe, ariko twasuye abashakanye kwa Rahman batubwira uko Sajitha yabayeho rwihishwa mu cyumba kimwe muri iyi myaka yose.”

Basheer wabanaga n’uwo musore mu nzu, yavuze ko Rahman ukora akazi ko gusiga amarangi mu mazu, yari afite icyumba cyihariye, akagumya gufunga, kandi ko atigeze yemera ko hagira umuntu n’umwe winjira aho aryama. Ababyeyi be, ni abamotari ba buri munsi, ntibakunze kumubabaza, ibye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo watangariye imodoka ya Bruce Melodie akanayiryamaho yasekeje abantu (video)

“Nari narayobye” Bruce Melody yakoze indirimbo ivuga ubuzima bwe muri gereza