in

Umukobwa w’imyaka 16 yiyahuye mu mazi ku murambo we basanga hari amagambo yanditse ku kuboko kwe

Umukobwa w’imyaka 16 yiyahuye mu mazi ku murambo we basanga hari amagambo yanditse ku kuboko kwe

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 birakekwa ko yiyahuye mu cyuzi cya Nyamagana giherereye mu mudugudu wa Nyamagana  mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubuyobozi buvuga ko ahagana mu masaha ya 5:30 za mu gitondo, hari umugore watanze amakuru avuga ko abonye umuntu yinaga mu cyuzi cya Nyamagana, uwo mugore yavuze ko yabonye yinagamo ku bushake.

Umurambo w’uyu mwana w’umukobwa bawusanze ku nkombe ziki cyuzi, ndetse bahise batabaza RIB umurambo ujyanwa ku bitaro gukorerwaho isuzuma.

Ubwo bamugeragaho basanze ku kuboko kwe handitseho amagambo bikekwa ko yayanditse mbere y’uko yiyahura gusa ntibabashije kuyasoma kuko yari yasibamwe.

Kugeza ubu imyirondoro y’uyu mwana ntiramenyekana ndetse RIB ikomeje iperereza ngo  imenye icyaba cyateye uyu mwana kwiyahura.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jonn
Jonn
6 months ago

Ibibazo bikomeje kwiyongera niyo mpamvu no kwiyahura bibaye byinshi

Abakinnyi 10 bahize abandi mu gutsinda hat-tricks nyinshi mu kinyejana cya 21

Impaka zacitse! The Ben yakubise akanyafu Melodie ubwo yajyaga ku rubyiniriro Arena ikajegera naho Bruce Melodie yageraho abafana bakamuteguha – Videwo zuko bose baserutse