in

Umukobwa w’ikizungerezi ku myaka 37 arashaka umugabo uzajya amutekera akanakora amasuku||benshi byabasekeje.

Abantu basekejwe n’amagambo uyu mukobwa w’ikizungerezi yavuze ku myaka 37 ye y’amavuko ko akeneye umugabo uzajya umufasha kumutekera akanakora amasuku mu rugo umunsi wose.

Uyu Umukobwa akaba n’icyamamare muri Ghana, Bridget avuga ko atagumiwe ahubwo ategereje umugabo uzajya uteka akanakora amasuku mu rugo buri munsi.

Bridget Otoo w’imyaka 37 y’amavuko ni icyamamare mu itangazamakuru kuri Televiziyo ikomeye mu gihugu cya Ghana, aracyari inkumi aho bamwe mu bafana be babona ko yagumiwe bikomeye. Bridget Otoo we ntabona ko yagumiwe ahubwo avuga ko atarabona umugabo yifuza ujyanye n’ibyiyumviro bye.

Uyu mukobwa avuga ko gukundwa akundwa ariko gufata umwanzuro wo kurushinga biracyagoranye. Umugabo yifuza ni uwumva ko yazaba ameze nk’umukozi wo mu rugo batanasangira inshingano z’urugo aho wumva ko azaba akora akazi ko murugo gusa.

Mu nkuru ya Atinka, Umunyamakuru akaba n’icyamamare, Bridget yatangaje ko ku myaka ye ataragumirwa ahubwo ko ategereje umugabo uzabasha kujya ateka akanakora amasuku mu rugo nk’ibintu bigomba kubahirizwa. Bridget Otoo yagize ati: “Ku myaka yanjye sinagumiwe ahubwo ndi gushaka umugabo ufite ibishyingiranwa uzabasha kujya ateka akanakora isuku mu rugo umunsi wose'”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impano ikomeye Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yahaye Byiringiro Lague n’umufasha we ku munsi w’ubukwe bwabo

Miss Keza Joannah aratwite (amafoto)