in ,

Umukobwa wari ugiye kurushinga na King James yitwariwe n’undi musore (amafoto)

Ishimwe Elcy, umukobwa wari umaze iminsi avugwaho kuba agiye gukora ubukwe n’umuhanzi King James yarekanye umusore bari mu rukundo utari King James.

Mu minsi yashize ku mbuga zitandukanye ndetse no ku ma radio ya hano mu Rwanda hagiye hakwirakwiza amakuru ko umuhanzi King James uherutse kuzaza inzu ye y’akataraboneka yaba arimo kwitegura kurushinga n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy.

King James na Elcy bakaba baravuzweho kuba mu rukundo kuva mu mwaka wa 2015 gusa, King James we yakomeje kugenda abihakana yivuye inyuma ariko nanone kubera nta wundi mukunzi yigeze yerekana abantu benshi bakomeje kugenda bakeka ko James na Elcy baba bakundana koko.

Ejo bundi rero Ishimwe Elcy akaba yarakuyeho urujijo yerekana umukunzi we nyakuri aho yashyize ifoto yabo bari kumwe kuri Instagram. Elcy rero akaba ari mu rukundo n’umusore witwa Fahad.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishyushye: Cristiano Ronaldo asigaye akora uduhigo atanakinnye, aka ko ntigasanzwe

Dore amafoto adasanzwe agaragaza imiterere n’ubwiza by’ umukobwa watumye abagabo badasanzira