in ,

Inkuru ishyushye: Cristiano Ronaldo asigaye akora uduhigo atanakinnye, aka ko ntigasanzwe

Ronaldo1

Umukinnyi rurangiranwa Cristiano Ronado umunya Porutigali ukinira ikipe ya Real Madrid nyuma y’uduhigo tudasanzwe yakoze mu mikino ya Champions League nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka Irangira ry’isi ryonyine niryo rizavanaho uduhigo Cristiano Ronaldo yaraye akoreye i Madrid(Isomere) kurubu uyu musore yakoze akandi gahigo mu gihe ku munsi washize nta mukino yigeze akina.

 Ronaldo (Instagram)

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere mu mupira w’amaguru ku isi ufite abantu bamukurikira benshi kuri Instagram aho yujuje Miliyoni 100 z,abamukurikira nyuma yo gutsinda ibitego bitatu mu mukino Atletico Madrid.

Nguru urukuta rwa instagram rwa Cristiano Ronaldo rugaragaza umubare w’abantu bamukurikira kuri instagram

Umukeba we Lionel Messi akaba we afite Miliyoni 70 z’abamukurikira ku rukuta rwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umenye akantu kabuze ngo Neymar abe umukinnyi wa Real Madrid warira menshi

Umukobwa wari ugiye kurushinga na King James yitwariwe n’undi musore (amafoto)