in

Umukobwa uzavamo umugore mwiza akenera umusore wujuje ibi bintu.

Teenage boy and girl embracing

Burya umukobwa uzavamo umugore mwiza ,aba afite igiciro cyo hejuru kubera ko uwo bahuye akamwereka ubwiza bwe, ikindi ntabwo aciriritse kuko azi neza ko akwiriye ibyiza. Dore ibintu 11 uyu mukobwa aba akeneye ku musore umukunda:

1.Uyu mukobwa ntazemera gukundwa n’umuntu utazamwubaha. Azi neza ko kugira ngo urukundo rukomere hagomba kubamo kubahana.

2.Uyu mukobwa uteye gutya akunda umuntu umenya icyo akeneye ndetse akagiha n’umwanya

Ni byo ufite intego zawe ushaka kugeraho, ufite inzozi zawe kandi uhora uzizirikana. Uyu mukobwa rero akunda umusore uhamye ku ntego ze ndetse akifuza ko nawe yitabwaho akazirikanwa atabanje kubisaba.

3.Umukobwa w’umunyembaraga azagukunda niba uzi kumuha umwanya no mu gihe azabona ko ukwiriye kumwitaho by’ukuri.

4.Umukobwa w’umunyembaraga akunda umuntu ugaragaza ubugwaneza.

5.Uyu mukobwa azabanza amenye neza niba uyu musore uri kumusaba kubana nawe afite umuntima mwiza w’imbabazi (Heart of gold). Azumva ashimishijwe no kubana n’umuntu w’umunyempuhwe.

6.Ntakunda umuntu utavugisha ukuri

Uyu mukobwa rimwe na rimwe ntiyiyumvamo gukundana n’umuntu ubeshya, akamwizeza ibyo atazakora cyangwa adafite.

7.Uyu mukobwa akunda umusore umwishimira kandi utewe ishema nawe

Akunda kuba yakwerekanwa mu bandi, bakamwereka ko yitaweho, ibi bimuha umutuzo no kumva ko akunzwe cyane.Akunda umusore ucishamo akamutembereza, akamusetsa, akamuba hafi,….

8.Akunda umusore uzi gutereta

Umusore uzi kumubwira ko ari mwiza mu buryo bwose. Umusore uzi gutereta mu buryo bwose (amagambo no mu bikorwa), byange bikunde azamwegukana.

9.Umusore ufite ubwira kandi umwereka ko amushaka n’umwete mwinshi, uyu mukobwa niwe yifuza

10.Akunda umusore ugira amarangamutima y’urukundo ku buryo azumva akunzwe kandi agahabwa agaciro.

11.Uyu mukobwa arigenga

Kuba yigenga ntibivuze ko agiye kwihugiraho, ahubwo akenera umuntu bazahana umwanya bahuje intego zimwe na zimwe, ku buryo bitazamuvangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibaruwa iryoshye umunyamideli Vera Sidika yandikiye umwana we utaravuka yatunguye abantu.

Urukundo rudasanzwe akunda umugore n’abana be rwatumye yiba imodoka y’abanyeshuri.