in

Agiye kurya ayo yakoreye yitonze! Umukinnyi wanditse amateka akomeye cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na APR FC yamanitse inkweto

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi hafi imyaka 20 akina umupira w’amaguru nk’akazi kamutunze, yahisemo kuwuhagarika burundu ku myaka 35 y’amavuko.

Migi yatangiye gukina 2002 akinira La Jeunesse akiri umwana muto cyane azamurwa mu nkuru 2014, nyuma yaho yanyuze mu makipe atandukanye agenda yitwara neza maze ibikorwa bye birivugira, izina rye riba ikimenywabose nk’umuravumba mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu makipe ya APR FC, Kiyovu Sports, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC aherukamo tutibagiwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeyemo tariki ya 13 Kanama 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasezeye burundu umupira w’amaguru.

Yagize ati “Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire ibihe twanyuranyemo.

Buri kintu kigira igihe cyaycyo, iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, dukomeza tujye imbere.”na Niyonzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahavu Jannet yeretse umukunzi we ko ntawamusimbura -AMAFOTO

“Uyu mukinnyi ko umuteje abafana”: Anita Pendo yagaragaye ateruye umukinnyi witezweho byinshi mu Mavubi bituma abantu batangira kumushidikanyaho -AMAFOTO