in

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kugaragara ari mu biganiro na bamwe mu bayobozi ba APR FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana ashobora kuzasinyira APR FC mu gihe azaba abonye Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize nibwo FERWAFA yatangiye gufasha Essomba Leandre Willy Onana kubona indangamuntu y’u Rwanda kugira ngo mu minsi iri imbere azatangire gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Nyuma yo gutangira gushaka ibyangombwa bimwemerera gukina nk’Umunyarwanda, hahise hatangira kuvugwa ko ikipe ya APR FC izahita imusinyisha akayikinira kuva mu mpeshyi ya 2023.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana n’umugabo ushizwe kumushakira amasoko (Agent) Karenzi Alex bamaze guhura na Mupenzi Emmanuel bakunze kwita Eto’o inshuro zirenga eshatu.

Impande zombi zikaba ziri kuganira uburyo Essomba Leandre Willy Onana yazasinyira APR FC mu gihe azaba yarabonye Ubwenegihugu bw’u Rwanda, gusa kugeza ubu ibiganiro nta kintu byari byatanga bizasubukurwa mu gihe uyu mukinnyi azaba yabaye Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyizere cy’uko Essomba Leandre Willy Onana azaba Umunyarwanda mu gihe kiri imbere gikomeje kugenda cyiyongera umunsi ku munsi, muri uku kwezi cyangwa mu kwezi gutaha k’Ugushyingo bikaba bishoboka ko azaba yamaze kubona ibyangombwa byose.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize aje mu igeragezwa araritsinda ahita ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, kuva uyu mwaka w’imikino watangira amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ine ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Sano
Sano
1 year ago

Ariko Apeur yabaye ite? Irangiza cyane

Amafoto:Dore abahanzi 10 bacyize kurusha abandi muri Africa

Ifoto: uburanga bwa Antoinette Niyongira bwavugishije abantu bemeza ko ariwe munyamakuru mwiza mu Rwanda