in

Umukinnyi wa Rayon Sports ari gusabirwa kwirukanwa n’abakunzi b’iyi kipe kubera urwego ruri hasi akomeje kwerekana mu mikinire ye

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports waguzwe yagizwe igitangaza witwa Boubacar Traoré arimo gusabirwa kwirukanwa nyuma y’imikinire ye itanyura abakunzi b’iyi kipe.

Kuwa gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022, ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Gorilla FC mu mikino w’ikirarane utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports iza no kwitwara neza itsinda igitego 1-0, ihita ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 28.

Uyu mukino wakinwe havuzwe byinshi mbere y’umukino ndetse na nyuma yaho, harimo nk’amarozi yavuzwe mu rwambariro rwa Rayon Sports umutoza Gatera Moussa yagaragaye arimo gusuka ibintu aha Rayon Sports yari bwa mbarire, Gusa ntabwo ibi byabujije ko ikipe n’ubundi yahabwaga amahirwe ko yitwara neza.

Uyu mukino Rayon Sports yatsinze, Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali Boubacar Traoré yarawukinnye ariko yerekana urwego ruri hasi aho yagendaga atakaza imipira yahabwaga yagombaga kuvamo ibitego byinshi. Uyu musore byagenze aho abafana b’iyi kipe basaba umutoza Haringingo Francis kumukuramo bitewe nuko nta kintu yari arimo gufasha abandi bakinnyi bakinanaga uyu mukino.

Nyuma y’uyu mukino twagiye tugabira n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports tubabaza uko babonye uyu mukino benshi bagahuriza kugusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwafata umwanzuro bugasezerera uyu rutahizamu bitewe nuko atari rutahizamu wabafasha gutwara igikombe ahubwo bakazana undi mukinnyi utyaye ushoboye gutsinda ibitego ikipe igakomeza kwitwara neza.

Ntabwo uyu mukino ari wo utarabereye igihe wabaye ahubwo no ku munsi w’ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye na AS Kigali, umukino urangira ikipe zombi ntayibonye intsinzi bikomeza guha amahirwe ikipe ya Rayon Sports gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara y’amagambo hagati ya Di Maria wita umugome Van Gaal na we akamwita umuswa

Kanye West yagizwe inkandagira bitabo amashuri ye yize aba ubusa