in

Intambara y’amagambo hagati ya Di Maria wita umugome Van Gaal na we akamwita umuswa

Van Gaal watoje Di Maria muri Manchester United

Angel di Maria ukinira ikipe y’igihugu ya Argentina akomeje intambara y’amagambo hagati ye na Louis Van Gaal utoza Ubuhorandi mu gihe amakipe yabo yitegura guhura kuri uyu wa gatanu mu gikombe cy’isi mu mukino ya 1/4.

Van Gaal watoje Di Maria muri Manchester United

Angel di Maria wakiniye Manchester United muri 2014 avuye muri Real Madrid akagurwa akayabo ka Miliyino 60 z’Amayero ariko nyuma ntaze guhirwa bikaba ngombwa ko aza kuyivamo akijyira muri Paris Saint Germaine.
Nyuma y’igenda rye yakunze gutangaza ko gusubira inyuma kwe byatewe na Louis Van Gaal watozaga Manchester United muri icyo gihe nyamara Van Gaal we agahamya ko ari Di Maria wari uri ku rwego rwo hasi.
Angel di Maria utegerejweho kwerekana ko Koko Atari umuswa nkuko Van Gaal abimushinja

Angel di Maria ku munsi w’ejo aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo ‘Tyc Sport’ yongeye gushimangira ko Van Gaal yari umutoza mubi, Di Maria mu magambo ye yagize ati” Niwe mutoza mubi naba narahuye nawe (Van Gaal), nari gutsinda ndetse nkanatanga imipira ivamo Ibitego ariko ntiyanyemereye kuko adakunda abakinnyi bamurenze urwego”.
Luis Van Gaal nawe utoza Ubuhorandi mu kiganiro n’itangamakuru yakoze kuri uyu wa kane yabajijwe kubyo Dimaria yamuvuzeho maze nawe atariye indimi amusubiza ko ibyo avuga atabizi kuko yari ku rwego rwo hasi icyo gihe.
Louis Van Gaal usigaye utoza Ubuhorandi

” Ibyo avuga ntabizi icyo gihe avuga (Di Maria) icyo gihe yari ku rwego rwo hasi, iyo abashaka ku isubiraho nawe aba ameze neza ubu Memphis Depay turahura tugasomana kuko we yazamuye urwego” amagambo ya Van Gaal.
Iyi ntambara y’amagambo ikomeje mu gihe Argentina Di M aria akinira iza gucakirana n’Ubuhorandi Louis Van Gaal atoza mu mukino wa 1/4 uza kubera kuri Lusail Iconic stadium.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye, Rayon Sports igiye gukora ikintu kizahora mu mitima y’abakunzi bayo

Umukinnyi wa Rayon Sports ari gusabirwa kwirukanwa n’abakunzi b’iyi kipe kubera urwego ruri hasi akomeje kwerekana mu mikinire ye