in

Umukinnyi wa Filime ukunzwe na benshi mu Rwanda yimukiye mu mahanga mu ibanga rikomeye 

Umukinnyi wa Filime ukunzwe na benshi mu Rwanda yimukiye mu mahanga mu ibanga rikomeye.

Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest wubatse izina nka Samusure, Makuta n’andi menshi yamaze kwimukira muri i Maputo muri Mozambique aho asigaye atuye.

Samusure wavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022 yavuze ko yari yimutse agiye gutangirira ubuzima bushya i Maputo aho anatuye ubu.

Bimwe mu bintu byamugoye ni ukumenyera ubuzima bw’ahandi, kwiga ururimi rwaho ndetse no kubasha guhitamo icyo yazakora.

Abajijwe niba ibya sinema yarabivuyemo burundu, Samusure yavuze ko igihe cyose amaze i Maputo yabaga yandika ku buryo mu minsi iri imbere azohereza ibyo yanditse bigakinwa.

Kalisa Ernest yamenyekanye mu ma filime atandukanye nka Seburikoko akinamo yitwa rurinda ndetse n’indi filime ye yuruhererekane yise makuta.

 

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ayra starr yahakanye yivuye inyuma ibyo gukundana n’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Nigeria

Sha sinzasubirayo , gute musura ntandongore! Amajwi y’umukobwa wasuye umusore ntamurye yarikoroje ku mbuga