in ,

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Fc Barcelona yamaze kugambanirwa na bagenzi be batakimushaka

Mu cyumweru gitaha Champiyona zo ku mugabane w’iburayi ziraba zihagazeho gato mu gihe abakinnyi bamwe na bamwe bagiriwe amahirwe yo guhagamagarwa mu makipe yabo y’ibihugu bazaba bitabira imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu mwaka utaha. Mu gihugu cya Espagne ibivugwa cyane mbere y’ihamagarwa ry’abakinnyi ni ubusabe bw’intara ya Catalunya ishaka kwigenga ikaba igihugu ukwacyo gusa bamwe mu bakinnyi bakinira muri Espagne bakaba babyifuza cyane cyane abakina mu ikipe ya Espagnol an Fc Barcelona naho abandi bakina muri makipe y’i Madrid bakaba batabishyigikiye. Ubwo myugariro w’ikipe ya Fc Barcelona Gerard Pique yeruraga mu bitangazamakuru akagaragaza uruhande abogamiye, bagenzi be bo mu ikipe ya Real na Atletico Madrid bihutiye gusaba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne kutazongera guhamagara Pique.Barça

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Don Balon cyanditse iyi nkuru, uwo Gerard Pique yabicishaga ku rukuta rwe rwa Twitter ko nawe ashyigikiye abashaka ubwigenge bw’intara ya Catalunya, abakinnyi barangajwe imbere na Sergio Ramos, aribo Koke ukinira Atletico Madrid, Isco, Carvajal na Marco Asensio bakinira Real Madrid bahise bisabira umutoza wabo Julen Lopetegui kutazangera guhamagara na rimwe Gerard Pique kugirango birinde kuba barema amacakubiri ya Politiki mu ikipe ya Espagne ifite umugambi mwiza wo kuzatwara igikombe cy’isi. Bityo aba bakinnyi bakaba babona ko uyu musore aramutse yongeye guhamagarwa byazatera impagarara mu rwambariro kubera ubwumvikane buke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Arsenal igiye kongera amasezerano umukinnyi wayo ukomeye ku buryo butunguranye

Agahinda: Real Madrid yongeye gutakaza undi mukinnyi ukomeye uzamara igihe adakina