in ,

Agahinda: Real Madrid yongeye gutakaza undi mukinnyi ukomeye uzamara igihe adakina

Nyuma y’ibibazo by’uburwayi bya Karim Benzema muri Real Madrid byakurikiwe n’amakarita atukura ya Sergio Ramos na Marcelo wahise anarwara kuburyo igihe azagarukira mu kibuga kitaramenyekana, kurubu umutoza Zidane azindutse amenyeshwa n’abaganga ko undi mukinnyi ukomeye agenderaho nawe yagize ikibazo gikomeye cy’ubuzima kandi agomba kwitabwaho ku buryo bukomeye kuburyo nawe igihe azagarukira mu kibuga kitaramenyekana.Real Madrid : une mauvaise nouvelle pour Zidane

Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne aremeza ko umunya Espagne Dani Carvajal ukinira ikipe ya Real Madrid kurubu ari kwitwabwaho bikomeye nyuma yo kugaragaza ikibazo cy’uburwayi bw’umutima. Abaganga baremeza ko uyu musore afite ikibazo cy’umutima kizwi ku izina rya processus viral avec infection péricarde mu ndimi z’amahanga. Bikaba aribyo bituma adashobora kwemererwa gukandagira mu kibuga mu gihe icyo aricyo cyose atarakira neza kuko ibi bikunze guhitana abakinnyi batitaweho kandi bagaragaje ibimenyetso by’ubu burwayi. Ibi bikaba bikomeje gukomerera Zidane nyuma yo gutakaza ba myugariro be batatu kandi afitanye umukino n’ikipe ya Espagnol Barcelona kuri iki cyumweru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Fc Barcelona yamaze kugambanirwa na bagenzi be batakimushaka

BIDASUBIRWAHO noneho iminsi Antonio Conte asigaje muri Chelsea irabaze (Inkuru Irambuye)