in ,

Umukinnyi ukomeye wa Arsenal yiyemereye ko uyu mwaka bagambaniye Arsene Wenger

A-fan-holds-up-an-anti-Arsene-Wenger-sig
Abafana basaba Wenger kuva mw’ikipe

Kuva umusaza w’imyaka 67 Arsene Wenger yatoza ikipe ya Arsenal amazemo imyaka 21 nibwo bwa mbere yatanga umusaruro muke kugeza ubwo abafana bamusaba kumuva mw’ikipe ari benshi kandi inshuro nyinshi.

Aaron Ramsey umusore ukina hagati ha The Gunners nyuma y’umukino bakinnye na Manchester City mu gikombe cya FA yiyemereye ko abakinnye ba Arsenal rimwe na rimwe bagiye batererana uyu mutoza wabo amakosa bakayamushyiraho kandi abakinnyi batatanze umusaruro. Yakomeje ahamya ko bageze kuri final y’iki gikombe kugira ngo bazagire ikintu batwara iyi saison bagire igikombe baha Arsene Wenger

Arsene Wenger nubwo yakomeje gusabwa n’abafana kuva muri iyi kipe agaha amahirwe abandi bakagerageza nyuma y’aho iyi kipe igeze ku mwanya wa 7 amahirwe yo gukina Champions League yayoyotse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibyo Oda Paccy yatangaje kubavuga ku myambarire ye

Agashya: Ikipe ya Arsenal yashyize hanze amafaranga yiteguye gutanga ku mukinnyi Pogba