Kim Kardashian umaze iminsi yaragiye mu biruhuko i Puerto Rico aho ari kumwe na mukuru we Kourtney Kardashian ndetse n’inshuti zabo akomeje kuvugwa byinshi kubera imiterere y’umubiri we.
Amafoto ya Kim aherutse kujya ahagaragara akaba yatumye abantu bibaza niba atariyongeje ikibuno. ibi benshi bakaba babyibaza bitewe n’uburyo uruhu rwe rumeze bigaragara ko ari rubi cyane bitandukanye n’amafoto ya Kim asanzwe amenyerewe aho afatwa nk’umwe mu bagore bateye neza ku isi.