in

Umukecuru yahiriye mu nzu yishwe n’inkongi yatewe n’isigara.

Uyu mukecuru Anna Karen w’imyaka 85 akaba yapfiriye mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Ilford, abaturanyi be bakaba bemeza ko inkongi y’umuriro yatwitse inzu yatewe n’isigara yakundaga kwinywera n’ubwo yari ashaje bwose.

Anna Karen wamenyekanye mu mikino y’urwenya ya Soap Opera akaba yasanzwe yapfuye ubwo abashinzwe kurwanya inkongi z’imiriro bazaga kugirango bazimye inzu nubwo bwose basanze yapfuye.

Uyu mukecuru yamenyekanye cyane muri comedy yiswe EastEnders yakinwlyee mu myaka ya za 70 ubwo yakinaga yitwa Olivia mu rwenya rwakinwaga rwitwa On the abuses cyangwa se muri Bisi.

Ushinzwe kumushakira amasoko cyangwa se Umu-agent we Shane Collins akaba yatangaje ko uyu mukecuru yasinziriye Ari kunywa itabi.

Yagize ati:” Anna Karen bigaragara ko yasinziriye ari kunywa itabi kuko bishoboka ko ariyo mpamvu y’inkongi, ntituzi nimwa ari ikibazo cyatewe n’amashanyarazi cyangwa se nimba byatewe n’i tabi kuko ararinwa bikomeye.”

Abashinzwe kurwanya inkongi muri London bakaba bageze mu nzu ye Saa Yine n’igice aho basanze bakerereweho iminota 50 bikaba bitari byoroshye ko barokora uyu mukecuru.

Uyu mukecuru akaba yaratuye muri aka gace ka Ilford muri London kuva akiri umukobwa w’imyaka 17.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe agitegereje umugabo, Anita Pendo yerekanye indirimbo azasohokeramo mu bukwe bwe ubwo bazaba bamaze kumusaba (video)

Umukinnyi ukomeye ku isi yahishuye umukinnyi ufite ubugabo bunini kurusha bandi yabonye kuva yabaho