in

Umukecuru ukundana bidasanzwe n’inguge y’ingabo yahawe isomo.

Nyuma yaho uyu mukecuru witwa Adie Timmermans w’imyaka 86 amaze igihe agirana umubano udasanzwe ningagi y’ingabo kuri ubu yahagaritswe gusura icyanya cy’inyamaswa cya Antwerp mu Bubiligi.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko buri cyumweru Timmermans yasuraga icyo cyanya agiye kureba iyo nguge yiswe Chita, bakagaragarizanya amarangamutima y’urukundo arimo gusomana no gukoranaho ku misatsi.

Ubuyobozi bw’iyo nzu bwavuze ko bidakwiriye kuko hari impungenge z’uko iyi nyamaswa yahindura imyitwarire ikaba nk’ibana n’abantu cyane kurusha uko yaguma uko iri. Ikindi cyari gihangayikishije ngo ni uko iyo myitwarire ishobora kuyigisha zigenzi zayo.

Timmermans amaze guhagarikwa kongera kuyisura yasutse amarira, yibaza uko atazongera gusura iki cyanya mu gihe bagenzi be bazakomeza kuyikora, abwira itangazamakuru ko yari imufatiye runini mu buzima bwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yasinye amasezerano azatuma apfa atongeye gukora

Amakosa abantu benshi bakora barimo kwisukura.