in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Bruce Melodie yasinye amasezerano azatuma apfa atongeye gukora

Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari y’amanyarwanda na sosiyete yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa.

Uyu muhanzi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga aya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.

Ati “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.”

Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye urwego umuziki we umaze kugeraho.

Ati « Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n’iyi sosiyete neza nk’uko nsanzwe mbigenza ».

Bruce Melodie

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutekamutwe bukorerwa ku ma telefone bwahagurukiwe

Umukecuru ukundana bidasanzwe n’inguge y’ingabo yahawe isomo.