in

Umuhungu w’imyaka 19 yabambwe ku giti nyuma yo kwiba radio

Collins Sambaya w’imyaka 19 y’amavuko yarokowe na polisi nyuma yo kumubamba ku giti bamuteyemo imisumari mu biganza akekwaho kwiba radio muri Kenya.Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 18 Gashyantare 2022, Sambaya ukomoka mu mudugudu wa Chamasili mu gace ka Sabatia yakomerekejwe na Elvis Irime, wateye imisumari mu biganza by’uyu muhungu maze amubamba ku giti.

Umuyobozi w’akarere ka Izava y’Amajyaruguru, Evans Endesha yabimenyesheje abapolisi abinyujije kuri telefoni. Abapolisi bamaze gusura aho byabereye, basanze uyu musore ababaye cyane.Sambaya yahise akurwa ku giti yari abambweho maze ajyanwa mu bitaro bya Mbale County Referral aho ameze neza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha, DCI, rivuga ko abapolisi batangiye guhiga ukekwaho kubamba uyu musore kuko ari iyicarubozo.

Itangazo rigira riti: ” Collins Sambaya w’imyaka 19 y’amavuko, basanze abambwe ku giti hakoresheje imisumari ibiri, yari yanyuze muri buri kiganza cye.Abaturage bari bahangayitse badashobora kwiyumvisha ibyabaye kuri umwe muri bo, bareba bataye ikizere, igihe abapolisi bamutabaye bakamujyana mu bitaro.Hagati aho, hatangiye guhiga abakekwaho kuba baragize uruhare mu gikorwa cyo kunona uburenganzira bw’ikiremwamuntu, itsinda ry’umutekano mu karere rikoresha ibikoresho byose bishoboka kugira ngo bafate abakekwa.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’umupasiteri wategetse abayoboke be kwambara ubusa kugirango umwuka wera ubinjiremo yatwitse imbuga nkoranyambaga

Abantu induru bayihaye umunwa babonye umwembe ufite isura nk’iy’umuntu(Video)